Gahunda y'Umuryango w'Abibumbye ishinzwe kubungabunga amahoro mu karere ka Sahara y'Iburengerazuba igiye guhagarikwa nyuma y'imyaka 35 ikorera muri ako gace. Ibi bije nyuma y'uko Akanama k'Umutekano ka ONU kananiwe kongera manda yayo, nk'uko Umunyamabanga Mukuru wa ONU yabitangaje ku cyumweru. Maroc, ivuga ko Sahara y'Iburengerazuba ari igice cyayo, yakiriye neza iki cyemezo. Gusa ku ruhande rwa Polisario Front, umutwe uharanira ubwigenge bw'ako karere ushyigikiwe na Algeria, bagaragaje impungenge zabo. Polisario Front imaze imyaka myinshi isaba ko Sahara y'Iburengerazuba iba igihugu cyigenga kuva ubwo Espagne, yari yarakolonije ako karere, yakavanagamo ubutegetsi mu 1976. Misiyo ya ONU izwi nka MINURSO yatangiye gukorera muri ako karere mu 1991, nyuma y'amasezerano yo guhagarika intambara yari yafashijwe kugerwaho n'Umuryango w'Abibumbye. Mu itangazo rye, Umunyamabanga Mukuru wa ONU Antonio Guterres yavuze ko tariki ya 1 Ugushyingo (11) ari bwo hatangiye icyiciro cyo gusesa iyi misiyo, aho ibikoresho n'umutungo byayo bizoherezwa mu bihugu byatanze ingabo zari ziyigize. Ihagarikwa rya MINURSO rije nyuma y'umwaka umwe Akanama k'Umutekano ka ONU kemeje umwanzuro wari washyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wemera gahunda ya Maroc yo guha Sahara y'Iburengerazuba ubwisanzure bushingiye ku kwigenga mu gihe ikomeza kuba munsi y'ubusugire bwa Maroc. ONU yari yarabonye iyo gahunda nk'igisubizo gishoboka kurusha ibindi mu guhosha uwo mwuka w'amakimbirane. Uburusiya, bwari bwarifashe mu gutora uwo mwanzuro umwaka ushize, uyu mwaka bwakoresheje uburenganzira bwo kuwutambamira, ku wundi mwanzuro wari ushyigikiwe na Amerika. Uwo mwanzuro wari gukomeza gushyigikira gahunda ya Maroc ndetse ukagabanya ibikorwa by'ingabo za MINURSO. Nyuma yaho, Akanama k'Umutekano kanze n'umwanzuro wari watanzwe n'Uburusiya, bituma manda ya MINURSO irangira nta yindi nshya yemejwe. Uretse kugenzura iyubahirizwa ry'amasezerano yo guhagarika imirwano, MINURSO yari ifite n'inshingano zo gutegura amatora ya kamarampaka yagombaga guha abaturage amahitamo ku hazaza h'ako karere. Ariko ayo matora ntiyigeze aba kubera kutumvikana ku bagombaga kugira uburenganzira bwo gutora. Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Maroc, Nasser Bourita, yabwiye ibitangazamakuru bya Leta ko igitekerezo cya kamarampaka cyakomeje kuvugwa muri MINURSO ari "igisigaratongo cy'ibihe byashize kitagihuye n'ukuri kw'iki gihe". Yavuze kandi ko Maroc yari yamenyeshejwe mbere ko Uburusiya bwari bugiye kuburizamo umwanzuro wa Amerika, ariko ko Rabat yabibonye nk'"amahirwe yo gusubiramo bimwe mu byari bisanzwe bigenga iki kibazo." Ingoro y'Umwami wa Maroc yatangaje ko kutavugururwa kwa manda ya MINURSO ari "intambwe ikomeye" ishobora gutuma ikibazo cya Sahara y'Iburengerazuba kigenda kivanwa mu biri kwigwaho n'Akanama k'Umutekano ka ONU. Ku ruhande rwa Algeria, Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga yatangaje ku wa gatandatu ko yababajwe cyane n'icyemezo cyo kutongera manda ya MINURSO, ishinja Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubogamira cyane kuri Maroc muri iki kibazo. Andi makuru wasoma: Tanzania: ONU ihangayikishijwe n'iburabuzwa rigirirwa aba Maasai